in

Kigali: Imodoka yari itwaye amakara n’ibirayi yakoze impanuka igonga inzu y’umuturage ndetse n’umumotari

Mu muhanda Karuruma – Bweramvura habereye impanuka y’imodoka yari itwaye amakara n’ibirayi yagonze umumotari ndetse n’inzu y’umuturage.

Ibi byabaye ku wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023, aho imodoka ifite purake RAC 242 M, yavaga Byumba yerekeza Bweramvura, yaje kugongana n’ivatiri yari itwawe n’umushoferi bikekwa ko yari yasinze kuko yaje iri ku muvuduko mwinshi kubera ko abamotari bamwirukagaho kuko yari maze kugonga umumotari mugenzi wabo.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka yavaga Byumba, yaje kugerageza gukatira iyo vatiri maze ihita igonga igipangu kirasenyuka yinjiramo imbere, igonga n’inzu gusa amahirwe ni uko nta muntu wari uri muri iyo nzu, ndetse n’uwari utwaye imodoka ntacyo yabaye usibye ibirayi n’amakara ndetse n’imodoka byangiritse bikabije.

Umushoferi wari utwaye iyo vatiri yahise ayita aho maze aratoroka, Police ishami ryo mu muhanda yahise itwara iyo Vatiri mu gihe hagishakishwa uwo mushoferi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni ikihe kintu gihora kigukurura kuva uvutse kugeza iteka? – IGISUBIZO

Bagiye kuhagira murugo: Abasore bato b’ikipe y’igihugu Amavubi bageze i Madrid -AMAFOTO