in

Kigali: Imodoka itwara abagenzi rusange yari irimo abantu 26 yakoze impanuka igwa mu muhanda rwa gati

Imodoka itwara abagenzi rusange yavaga i Rubavu yerecyeza mu i Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, igonga ipoto na yo igwa mu muhanda, ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024 ubwo yavaga mu Karere ka Rubavu imaze kwinjira mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe no kuba umushoferi atashoboye kuringaniza neza umuvuduko w’imodoka ubwo yari ageze mu ikorosi.

SP Emmanuel Kayigi, avuga ko uyu mushoferi utari waringanije umuvuduko, byatumye agonga ipoto yo ku muhanda n’umukingo, imodoka na yo igahita igusha urubavu, ikagwa mu muhanda.

Yavuze ko iyi modoka yarimo abagenzi 26, aho babiri muri bo ari bo bakomeretse na bwo bidakabije, bahise bahabwa ubutabazi bw’ibanze, bajyanwa mu bitaro bya CHUK bararamo.

Umwe mu bageze aha habereye impanuka ikimara kuba, yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko Poilisi y’u Rwanda yihutiye kuhagera kugira ngo itange ubutabazi bwihuse, ndetse inakure iyi modoka mu muhanda kugira ngo itabangamira urujya n’uruza rw’ibindi binyabiziga.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya APR FC gukura igikombe hanze y’u Rwanda bibaye nk’inzozi

Umunya Ghana witwa James Akaminko ugifitanye amasezerano na AZAM FC, ategerejwe muri Rayon Sports