in

Kigali: imodoka itwara abagenzi igonze umuturage wari utwaye amata arakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’isoko rya Kimisagara mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa mbere aho imodoka itwara abagenzi yagonze umugabo utwara amata ku igare ndetse arakomereka bikomeye.

Nk’uko abari bari aho babitangarije Isano  TV ngo uyu mugabo wagonzwe nimodoka yari atashye iwe avuye kugemura amata,ubwo yajyaga kubisikana n’imodoka yahise imugonga na we agwa mu muhanda,arakomereka cyane ndetse banakeka ko yapfuye.Bakomeje bavuga ko Polisi yahise ihamagaza imbangukiragurabara maze iza guha ubufasha uyu mugabo wahise anajyanwa mu bitaro.

Abaturage bakaba banenze cyane abashoferi bagenda nabi mu muhanda ndetse bakabangamira abagenzi.Bavuze ko kandi muri kariya gace hakunze kuberamo impanuka zikomeye buri gihe.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

#Kwibuka 27:Ubuhamya bukomeye bwa Uwamahoro uterwa agahinda no kuba atazi inkomoko ye.

Urukwavu rwa mbere ku isi mu bunini rwibwe|hashyirwaho akayabo ku muntu uzarugarura.