in

Kigali Imana yakinze ukuboko, imodoka yari itwaye abarenga 60 yakoze impanuka ikomeye ariko ntihagira uhitanwa nayo

Kuri uyu wa kane tariki 3 Ugushyingo 2022 Mu muhanda Karuruma-Bweramvura imodoka ya kampani ya Jali Transport itwara abantu benshi icyarimwe iyo bakunze kwita shirumuteto cyangwase Yu-Tongo yakoze impanuka muri uwo muhanda gusa igishimishije nta muntu numwe witabye Imana.

Hari mu masaha ya saa tanu zishyira saa sita z’amanywa ubwo iyo modoka yamanukaga iva Karuruma igana Bweramvura yabuze feri maze igenda yangiriza ibyo ihuye nabyo gusa mu bantu yari itwaye barenga 60 nta n’umwe wigeze witaba Imana.

Umushoferi wari utwaye iyo modoka mu buhamya yatangarije BTN TV dukesha iyi nkuru yagize ati “nageze ahantu hamanuka maze mfashe feri numva zabaye amazi, icyo nakoze nayoboye imodoka ku ruhande, ngenda nyikuba ku mpande y’umuhanda kugira ngo ndebe ko byagabanya umuvuduko.”

Akomeza avuga ati “mubyukuri mu bantu hafi 70 twari mu modoka ntanumwe wahasize ubuzima usibye abahahamutse.” iyi mpanuka yangirije ibikorwaremezo nk’amazu ibicuruzwa gusa hakomerekeyemo abantu 4 gusa bidakabije.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Haringingo Francis yafashe icyemezo cyo kuzicaza umukinnyi wa Rayon Sports ubanza mu kibuga mu Amavubi

Ya mashusho y’indirimbo nshya ya Ariel Wayz yakoze akantu