Ahagana mu m’asaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, ubwo abanyeshuri bari bari gutaha, mu muhanda wa Rebero-Miduha munsi y’amashuri ya GS Kimisange mu karere ka Kicukiro habereye impanuka.
Ubwo abanyeshuri n’abagenzi bari mu muhanda bagenda, umumotari yamanutse n’umuvuko mwinshi cyane ava ku i Rebero agana mu miduha agonga ibyuma bitandukanya aho abagenzi bagendera ndetse n’umuhanda w’ibinyabiziga.
Uyu mu motari nta mugenzi yaratwaye ndetse nta n’umuntu yagonze, ndetse uyu mumotari yakomeretse bikomeye ariko moto yari atwaye ntago yangiritse bikomeye kuko yagonze ibyuma arenga moto agwa imbere yayo.
Uyu mumotari yakomeretse bikomeye kugeza naho amaraso yatembye aho yari aryamye, ndetse bidatinze cyane yaje kujyanywa kwa muganga.
Rero impanuka zikoresheje kuba urudaca muri uyu muhanda wa Rebero-Miduha kuko mbere y’uko impanuka y’uyu munsi iba, hari hashize iminsi mike habereye impanuka ikomeye cyane yahitanye abagore 2 harimo n’uwari atwite yiteguraga kubyara.
Ibi byabereye hepfo gato kuri sitasiyo iri ahitwa mu gihene, biravugwa ko iyi mpanuka yo yatewe n’umutwazi w’imodoka wari wasinze ndetse afite umuvuduko udasanzwe.
Sibyo gusa kuko mbere yaho gato ku mashuri ya GS Kimisange imodoka yamanukanye umuvuduko mwinshi irenga umuhanda igonga amashuri ndetse icyumba kimwe cy’amashuri kirasenyuka.
Hakomeje kwibaza icyakorwa kugirango impanuka zibera muri uyu muhanda wa Rebero-Miduha zagabanuka, dore ko hafi ya zose ziterwa n’umuvuduko mwinshi ibinyabiziga biba biri kugenderaho.
Abatwara ibinyabiziga bakagombye kwitwararika cyane kuko uyu muhanda nawo si shyashya, kuva aho imodoka ziparika ruguru y’amashuri ya GS Kimisange kugera hafi yo mu miduha harimo amakorosi agera muri 6 yose afatanye.
Bamwe bavuga ko baramutse bongereye kamera zo mu muhanda muri uyu muhanda wa Rebero-Miduha ndetse bakongeramo dodani, byagabanya impanuka ziwuberamo kuko abagenda biruka bazajya bagabanya umuvuduko bagirango batandikirwa dore ko abatwazi batinya kwandikirwa kurenza uko batinya urupfu.
Ubusanzwe muri uyu muhanda harimo kamera imwe gusa, kandi ikigaragara cyo kuva bayishyiramo nta mpantuka zikibera hafi yaho bayishyize.