in

Kigali: Amashusho y’urukozasoni yatumye umugore n’umugabo we bisange mu rukiko birangira umugabo anasabiwe kujyanwa i Mageragere muri gereza

Kigali: Amashusho y’urukozasoni yatumye umugore n’umugabo we bisange mu rukiko birangira umugabo anasabiwe kujyanwa i Mageragere muri gereza.

Umugabo uregwa n’umugore we kumuhoza ku nkeke yasobanuriye urukiko rwisumbuye rwa Gasabo uburyo amashusho y’urukozasoni yamushwanishije n’umugore we, nyuma y’uko uyu mugore yari yakiriye aya mashusho ku rubuga rwa WhatsApp.

Ubwo urukiko rwatangiraga kuburanisha uyu mugabo n’umugore we, ubushinjacyaha bwagaragaje ikimenyetso cy’uko umugabo yajugunye terefone y’umugore we mu musarani.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mugabo n’umugore bahorana mu makimbirane, aho umugabo yakunze gutoteza umugore we akanamubwira amagambo amutera ubwoba ko yamwica akajya gufungwa. Ibintu byaje kuba bibi kuwa 23 Kamena 2023 ubwo umugabo yajugunyaga terefone y’umugore we mu bwiherero.

Ubwo uyu mugabo yari mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, umucamanza yamubajije impamvu ahoza umugore we ku nkeke akaba yaranamujugunyiye terefone mu musarani, mu kwicisha bugufi kwinshi uyu mugabo yasabye imbabazi zo guhoza umugore we ku nkeke ndetse asaba urukiko ko niruramuka rumuhamije iki cyaha rwamugabaniriza igihano.

Uyu mugabo yavuze ko intandaro yo kujugunya terefone y’umugabo we mu musarane, byaturutse ku mashusho umugore we yohererejwe na nimero atazi igaragaza igitsina cy’umugabo, abajije ibyo aribyo umugore we amubwira ko hari mugenzi we yari yatije terefone ngo ahamagare bityo bishoboke ko ariwe wari wohererejwe ayo mashusho, gusa bitewe n’uko bombi basanzwe batabanye neza, umugabo yahise afatwa n’umujinya yaka umugore we terefone ahita ayijugunya mu musarani.

Umugabo yakomeje agaragaza kandi ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane aturuka ku mitungo, kuko ngo umugore yari afite amafaranga yakuye mu mitungo y’iwabo ariko ntiyemerere umugabo kuyagiraho uburenganzira.

Ngo ibi byateje kutumvikana bituma umugabo ahoza umugore we ku nkeke kuko bashyamiranaga buri gihe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari raporo zagiye zikorwa n’inzego z’ibanze z’aho aba bombi batuye, ndetse n’imvugo z’abatangabuhamya byose bishimangira ko uyu mugabo ahoza umugore we ku nkeke.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko rwahamya icyaha cyo guhoza ku nkeke umugore we, uyu mugabo, agahanishwa igifungo cy’imyaka 2.

Icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo uyu mugabo akurikiranweho uyu mugabo akurikiranweho, aramutse agihamijwe n’urukiko yahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri nk’uko itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ribiteganya.

 

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kabaye: Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Simi aravumira ku gahera igihugu cye cya mubyaye

Mbonyi atangiye imico mibi ! Nyuma yuko izina ry’uyu mukobwa uri mu rukundo na Mbonyi rigiye hanze, Mbonyi yahise amutegeka gukora ikintu abantu bose batishimiye