Kuri uyu wa gatanu tariki 28 Ukwakira, nibwo havuzwe inkuru ivuga ko ki ishuri rya Groupe Scolaire Kagugu Catholique iherereye i Kagugu abanyeshuri ngo batunguwe no kubona mugenzi wabo ahinduka inzoka.
BTN Tv dukesha iyi nkuru yaganiriye n’abanyeshuri batandukanye maze bavuga ko uyu mwana yari ari inyuma y’ishuri maze akubita idirishya nuko mwarimu aza gusohoka maze amubuza kongera gukubita ku rugi nuko amukubita inkoni eshatu aribwo uyu mwana ngo yahise ahinduka inzoka.
Aba banyeshuri bakomeza bavuga ko uyu mwana akimara gukubitwa yabanje guhinduka urukweto ,nyuma ngo bagenzi be bajya gufata urukweto akongera agahinduka umuntu gusa ngo nyuma akaza kongera guhinduka aribwo yaje guhinduka inzoka.
Icyakora umuyobozi w’ishuri yavuze ko iy’inkuru ari igihuha cyakuruwe n’abanyeshuri bashakaga gusohoka ikigo mu gihiriri ko nta mwana wigeze ahinduka inzoka