in

RIP! Kigali agahinda ku muturage waburiye umwana we mu kirombe birangira araranye n’umurambo we

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023, Nibwo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya akagari ka Kagugu hamenyekanye inkuru y’incamugogo y’urupfu rw’umwana wapfiriye mu kizenga cy’amazi.

Amakuru BTN yahawe na nyina wa nyakwigendera w’imyaka 8, avuga ko ku isaha ya saa Kumi n’imwe z’umgoroba aribwo umwana yaturutse mu rugo agendesha ikigare yerekeza ku kirombe cyacukurwagamo umucanga ariko kitagikora, Noneho nyuma y’akanya gato aza guhuruzwa n’umugenzi watabazaga avuga ko asanze umurambo w’umwana ureremba mu mazi noneho yajya kureba niba ari uwe agakubitwa n’inkuba ubwo yasangaga koko ari umwana we.

Uyu mubyeyi witwa YANKURIJE Clementine, mu kababaro kenshi avuga ko inzego z’ubuyobozi nyuma yuko umwana akuwe mu maze yapfuye n’abaturage zanzuye ko umurambo w’umwana we ararana nawo kuko ngo uburuhukiro yari bujyanywemo bwamaze kuzura.

Yankurije akomeza avuga ko uretse umuyobozi w’isibo batuyemo ukomeje kubaba hafi kuva umwana yapfa kugeza magingo aya ntawawundi muyobozi yaba ku rwego rw’akagari cyangwa umurenge urahakandagiza ikirenge cyangwa se wenda ngo abe yababaza uko bimeze , ikintu afata nko kmutererana.

Yagize ati “Kuva umwana wanjye yapfa ntamuyobozi n’umwe urahagera yaba uwo ku kagari no ku murenge cyakora ushinzwe umutekano we yahageze. Sinzi ahantu nkura amafaranga yo kumushyinguza kuko inzu yose yuzuye amasazi n’impumuro mbi kuva umurambo wazanywa tukararana nawo.”

Bamwe mu baturage barimo na nyirasenge wa nyakwigendera bari aho uyu mwana yapfiriye kandi bahaturiye, batangarije BTN ko iki kirombe hashize igihe basaba ubuyobozi ko cyasibwa ariko ubuyobozi bukabyima amatwi dore ko uyu mwana abaye uwa gatatu uhapfiriye nyuma y’umwana n’umusaza bigeze kugwa mu bizenga by’amazi biri muri iki kirombe cyacukurwagamo umucanga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imana imwakire mu bayo! I Rusororo hatembaga umuvu w’amaraso ubwo umukecuru yagize ibyago byo guhura n’umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe

Nyamirambo: Inkongi y’umuriro yibasiye isoko maze ibicuruzwa byinshi cyane birashya birakongoka abaturage barwana no kuramura imyaka bajya kurya – AMAFOTO