in

Kigali: Abaturage bari bivuganye umukecuru nyuma y’igikorwa cy’ubunyamanswa yari amaze gukorera umubyeyi wari ufite uruhinja rw’ibyumweru 2 

Kigali: Abaturage bari bivuganye umukecuru nyuma y’igikorwa cy’ubunyamanswa yari amaze gukorera umubyeyi wari ufite uruhinja rw’ibyumweru 2.

Mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara mu kagari ka muhoza niho humvikanye inkuru itashimishije benshi y’umukecuru wasohoye umwuzukuru we mu nzu akamuraza hanze ari kumwe n’uruhinja rw’ibyumweru bibiri.

Ku makuru dukesha BTN TV avuga ko uyu mukecuru yafashe iya mbere agasohora umwuzukuru we mu nzu nta handi ho kwerekeza afite kandi yari anabyaye vuba.

Gusa n’ubwo abaturage bashinjaga uyu mukecuru umutima w’ubunyamanswa ibi we yaje kubihaka yivuye inyuma avuga ko yinginze uyu mugore ngo areke kuva mu nzu ugicuku ariko akanga we akaba avuga ko atazi ikintu nyamuku cyamusohoye mu nzu ngo dore ko n:abashinzwe umuteno bamutakambiye ngo ave mu mbeho ya nijoro akanga.

Gusa aba bose bakomeje kwitana ba mwana dore ko n’uyu bivugwa ko basohoye mu nzu afite n’uruhinja avuga ko impamvu yaraye hanze ari uko yasohowe mu nzu akabwirwa gushaka ahandi ajya kuba.

Gusa ibi bosobanurwa n’umuyobozi w’akagari ka Kamuhoza yavuze ko na we atazi ikibazo kijya mbere hagati y’aba bombi kuko uwasohotse mu nzu avuga ko yasohowe mo n’uyu mukecuru gusa umukecuru nawe akabihakana yivuye inyuma ibyakomeje gutera urujijo benshi.

Gusa n’ubwo bimeze bitya abaturage bo bariye karungu ndetse bafata uyu mukecuru nk’umugome w’indengakamere.

 

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Salma mukansanga yahize abandi bagore bose yegukanaga igehembo kirenze ibi mu bagore muri Africa

Umusore wigishaga imikino njyarugamba izwi nka Kungufu yatewe Turunovisi mu cyico