Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) yafatiriye moto zirenga 400 ba nyirazo bari barasibye cyangwa barahinduriye pulake (Plaque) mu bikorwa byakorewe mu Mujyi wa Kigali mu gihe cy’ukwezi kumwe.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerald Mpayimana, yavuze ko izi moto zafatiwe mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Mujyi wa Kigali kuva mu ntangiro za Mata.
Yakomeje agira ati: “Nk’uko mwagiye mubibona hari abagiye basiba plaque yose bakayirangiza cyangwa se bagasiba inyuguti imwe, ku buryo udashobora kumenya ngo ikinyabiziga kikunyuzeho ni ikihe, gitwawe na nde? Hari abandi bagiye bongeraho imitako ugasanga ntikikiri ikirango cya moto, bagambiriye kujijisha kugira ngo usoma ikirango aze guhusha cyangwa mu gihe ajijinganya moto ibe yamaze kugera kure.”
ACP Mpayimana yavuze ko byatangiye gukorwa cyane aho camera zo mu muhanda zitangiriye gukoreshwa akenshi bagira ngo zitabafata kubera umuvuduko ukabije, ariko ko hari n’ababa bagambiriye ibindi bikorwa by’urugomo, ubwambuzi ndetse no gutwara ibitemewe.
Yaburiye abazi ko bahinduye nimero ziranga ibinyabiziga byabo ko bakwihutira kubikosoza, kuko igikorwa cyo gufata ibinyabiziga byahinduriwe nimero kizakomeza mu gihugu hose, abazabifatirwamo bagakurikiranwa.
Ingingo ya 276 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.