in

Kigali: Abagabo 2 bakoze agashya batwara umurambo ari bonyine bageze ku irimbi abagore bababana ibamba

Mu irimbi riherereye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kigali, akagari ka Kigali, habereye impagarara nyuma y’uko abaturage babonye abagabo batatu bazanye umurambo bawushyingura mu buryo bwateye benshi kwibaza byinshi.

Abaturage biganjemo abagore bari bamaze gushyingura umuntu wabo babonye imodoka irimo abagabo babiri n’umushoferi izanye umurambo. Bategereje ko haza benewabo w’uwapfuye, ariko ntihagira undi muntu ugaragara. Ibi byatumye abaturage batangira kugira amakenga.

Ibintu byarushijeho gukomera ubwo umwe muri abo bagabo yashakaga abakarani ngo bamufashe kujyana umurambo mu mva, ababwira ko abishyura amafaranga. Ibi byatumye abaturage babaza uwo mugabo amakuru y’uwapfuye. Mu gusubiza, yababwiye ko ntacyo bamubaza kuko ari umuyobozi ukomeye mu gihugu ndetse ababwira ko yabarasa ngo kuko afite imbunda.

Ukutumvikana kwakomeje, bituma uwo mugabo asaba abaturage kwemera amafaranga bakareka kwivanga muri icyo gikorwa. Gusa, abaturage banze kuko bakekaga ko uyu muntu yaba yishwe n’abo bagabo.

Nk’uko BTN TV yabitangaje, iyi nkuru yagejejwe ku nzego za polisi, nazo zitangaza ko zigiye gukurikirana iby’iki kibazo kugira ngo hamenyekane ukuri.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda hagiye gukoreshwa AI mu buhinzi

Musengamana Béatha waririmbye indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we – AMAFOTO