in

Kicukiro: Umunyonzi yakubiswe na bagenzi be agirwa intere nyuma yo kwanga gutanga ibiceri 200 Rwf bya Koperative

Kicukiro: Umunyonzi yakubiswe na bagenzi be agirwa intere nyuma yo kwanga gutanga ibiceri 200 Rwf bya Koperative.

Aya marorerwa yabereye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, ho mu mujyi wa Kigali, ubwo abanyonzi biraye kuri mugenzi wabo bamuziza ko hari amategeko agenga koperative yabo izwi ku izina rya City B Tuzamurane Busanza atujuje.

Uyu mugabo ubwo umunyamakuru yamugeragaho yasanze guhumeka ari ikibazo we, yavugaga ko byatewe n’inkoni yakubwiswe na bagenzi be bayobowe n’umuyobozi wa cooperative afatanyije n’ushinzwe umutekano muri iyo cooperative.

Abanyonzi babarizwa muri iyo cooperative batubwiye ko ihohoterwa basanzwe barikorerwa bityo bakaba basaba Leta ko yabakorera ubuvugizi bityo umunyamuryango wakoze ikosa akaba yahanwa nk’uko amategeko ya cooperative abigena.

Mu bihano ubundi bakagombye guhabwa harimo kuba bacibwa Amande cyangwa bakamburwa ubunyamuryango muri cooperative.

Mu gushaka kumenya byimbitse icyo uyu mu nyonzi yaziraga twahawe amakuru na mugenzi we utifuje ko amazina ye agaragara ko yaziraga ibiceri 200 by’umusanzu usanzwe utangwa rimwe mu cyumweru nubwo umuyobozi wa Koperative abihakana yivuye inyuma.

Mu kiganiro umuyobozi wa cooperative yahaye umunyamakuru yavuze ko uwo munyonzi uvugwa ko yakubiswe abeshya Dore ko yambuwe igare rye gusa kandi rigiye gushyikirizwa inzego z’ibanze z’akagali.

Ibi bibaye mu gihe abanyonzi bakomeza gusaba ko hajyaho amategeko ahamye bagenderaho ndetse n’urwego rubashinzwe kuko bahabwa amategeko rimwe na rimwe ntibamenye uwayatanze.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yakubitaga mu mutwe gusa! Mu iduka rikomeye umusekirite arwanye n’umukiriya  bakubitana ibibando nk’abica inzoka, byatangiye umukiriya akubita umusekirite inkoni yo ku kibuno – Videwo

Kamonyi: Umukire agiye kubaka umuhanda wa Kaburimbo uzatwara arenga miliyari azakura ku mufuka we