in

Kicukiro: Producer wazamuye abarimo Bushali na KinyaTrap yafatanwe udupfunyiki tw’urumogi

Producer wazamuye abarimo Bushali na KinyaTrap yafatanwe udupfunyiki tw’urumogi.

Ngabonziza Dominique uzwi nka Dr Nganji mu gutunganya umuziki, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nyuma yo gufatanwa udupfunyika tw’urumogi. Azasomerwa ku wa 2 Ugushyingo 2023.

Amakuru avuga ko uyu musore w’imyaka 31 wamamaye mu gutanya indirimbo z’abahanzi batandukanye bakoreye muri Green Ferry Music, yatawe muri yombi tariki 16 Ukwakira 2023.

Ngabonziza (Dr Nganji) yafatanywe n’abasore babiri barimo Gatsinda Shema Blaise w’imyaka 38 na Dukuze Aury Chris w’imyaka 25.

Aba basore bafatanywe udupfunyika tw’urumogi ubwo bari mu Kagari ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro.

Dr Nganji na bagenzi be bamaze gukorerwa dosiye inashyikirizwa Ubushinjacyaha tariki ya 23 Ukwakira 2023, na bwo buyiregera Urukiko tariki ya 27 Ukwakira 2023, urubanza rwabo rukaba ruteganyijwe kuzasomwa ku wa Kane tariki 2 Ugushyingo 2023.

Gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo ni icyaha gitagenwa n’ingingo ya 11 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08 Ugushyingo 2019 ndetse uhamijwe iki cyaha ahanwa n’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yakoraga cyane! Umugore yapfuye ari gutera akabariro nyuma yo gukorerwa ibya mfurambi n’umugabo bari bari kugaterana

Impaka zikomeje kuba nyinshi kubera amafoto y’abakobwa 2, umwe yambaye umwambaro w’ikipe ya Rayon Sports undi yambaye uwa APR FC hibazwa uberewe kurusha undi – AMAFOTO