Abaturage bo mu Kagari ka Rukatsa mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko bagiye kubona bakabona imodoka yari iparitse mu rugo iri kugurumana bakihutira kuzimya ariko bikaba iby’ubusa.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki Indwi Mutarama 2022 mu Mudugudu wa Mpingayanyanza mu Kagari ka Rukatsa.
Abaturanyi b’uru rugo rwari ruparitsemo iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, bavuga ko batazi icyateye iyi nkongi ahubwo ko babonye umwotsi upfupfunuka muri iki gipangu bakaza baje kureba ibibaye bagasanga imodoka iri kugurumana.
Bavuga ko bagerageje kuyizima bakoresheje itaka ariko bikanga bikaba iby’ubusa kuko iyi nkongi yari yamaze kuba nyinshi bituma imodoka ishya yose igakongoka.
Bakangaranye bibaza icyateye iyi modoka gushya kuko itagendaga ndetse ikaba itari ifite ikibazo ku buryo yafatwa n’iyi nkongi.
Gusa ngo bagerageje gukura ibintu byari mu cyumba cyegeranye n’aho iyi modoka yahiriye kugira ngo kitaza gufatwa ibyarimo bikangirika ariko ku bw’amahirwe nticyafashwe.