in

Kicukiro: Ibisambo byatemaguye umusore n’umukobwa bari batashye baganira

Mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, abakekwa kuba ari abajura, bateze abantu babiri, barabakomeretsa ku buryo bukomeye.

Abatezwe ni Muhoza Christine w’Imyaka 24 na Niyonsenga Samuel w’Imyaka 23, batezwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2023 ahagana saa yine z’umugoroba (22h00).

Uwahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru, yavuze ko ibi byabereye Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Kagasa, Umurenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro.

Uyu yagize ati “Bari gutaha babatema amaboko kuko bashakaga kubatema mu mutwe, bakinga amaboko, babatema intoki.”

Uyu akomeza agira ati “Si ubwa mbere aba bagizi ba nabi bategera abantu muri uyu muhanda , kuko iki kibazo twakigejeje ku babuishinzwe ariko ntikibonerwa igisubizo.Turasaba inzego z’umutekano ko zashakisha aba bagizi ba nabi,ikindi uyu muhanda ugashyirwamo abanyerondo bahagije kuko bimaze kuba akamenyero.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali , Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yabwiye UMUSEKE ko bamenye iki kibazo ndetse bagiye kugikurikirana ku buryo abakekwa bafatwa.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mukansanga Salma yegukanye igihembo cy’uwitwaye neza muri ruhago yo mu karere – AMAFOTO

Idorari yaririye ukwezi kumwe: Umunyafurika wari warongowe n’umunyaburayi, batandukanye bari mu kwezi kwa Buki