in ,

Kera kabaye Umutoza Arsene Wenger agaruriye icyizere abakunzi n’abafana ba Arsenal

Sanchez Wenger

Amakuru menshi yakomejwe gutangazwa ku byerekeye akazoza k’umukinnyi Alexis Sanchez ndetse abakunzi b’ikipe ya Arsenal bakomejwe guterwa ubwoba n’igenda ry’uyu mukinnyi ubafatiye runini, gusa amakipe yose yifuzaga uyu musore yakomeje kubigendamo gake ariyo  PSG na Manchester City kuko kugeza ubu nta kipe nimwe iramuterekaho amafaranga kuburyo bugaragara. Nyuma yuko guhuzagurika kw’ayo makipe yose, icyemezo kigaragaza ko uyu mukinnyi ashobora kuba atazava muri Arsenal uyu mwaka kikaba kimeze nk’ikiri gushyirwa mu bikorwa.FBL-EUR-C1-ARSENAL-BAYERN MUNICH

Amakuru azindukiye kuri Twitter ya Skysport aremeza ko uyu munya Chili yasoje ibiruhuko bye ndetse ko kumunsi wo kucyumweru azasanga bagenzi be mu gihugu cy’ubushinwa agatangirana imyitozo nabo nkuko Arsene Wenger umutoza w’ikipe ya Arsenal yabyitangarije. Ibi bikaba bigaragaza ko nta gihindutse umukinnyi Alexis Sanchez ashobora kuba ari umukinnyi w’ikipe ya Arsenal muri uyu mwaka w’imikino wa 2017/2018 tugiye gutangira mu byumweru bibiri biri imbere. Iyi akaba ari inkuru nziza cyane ku bafana ba Arsenal batifuzaga guhomba uyu mukinnyi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere ibintu bidasanzwe Beyonce na Jay Z bakoreye abana babo b’impanga bigatangaza benshi

Isomere ikintu kidasanzwe cyane Coutinho yemeye gukora ngo yerekeze muri FC Barcelone