in

Kera kabaye Miss Nshuti Muheto Divine yahawe imodoka yatsindiye (Amafoto)

Haburaga iminsi igera kuri 5 ngo amezi ane yuzure Miss Nshuti Muheto Divine atarahabwa imodoka ye agenerwa nk’uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda.

Muheto Divine niwe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022, gusa ariko ntago yigeze ahabwa imodoka ihabwa uwabaye Miss ku bw’impamvu zitatangajwe.

Mu gihe abategura iri rushanwa bari bari gutegura gutanga iyi modoka,  nibwo haje kubaho gufungwa kwa Ishimwe Dieudonne wari ukuriye abategura irushanwa, aho yakekwagaho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Kuva icyo gihe imodoka yari itaratangwa, aho ubuyobozi bwa Hyundai Rwanda bwavugaga ko iyi modoka itaragera mu Rwanda, gusa ariko uyu munsi nibwo haje inkuru nziza ko uyu Miss yahawe imodoka ye yatsindiye.

Akimara guhabwa iyi modoka, Miss Nshuti Muheto Divine yahise ayifototezaho ayirimo ndetse hari nayo yifotoje ari hanze yayo.

Miss Nshuti Muheto Divine yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 tariki ya 20 Werurwe uyu mwaka, akaba yahawe imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai.

Ayo mafoto twayakusanyije. Ni aya akurikira :




Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yirukanye shishitabona sheri we kubera impamvu isekeje (Video)

“Zabirwaniyemo” Abahanzi batangiye kwivana mu gitaramo cya Ish Kevin cyari cyamaze gushyuha