in

Kepler W BBC yegukanye umwanya wa gatatu muri Rwanda Cup 2024

Mu irushanwa rya Rwanda Cup 2024 ryakinwaga ku nshuro ya mbere, ikipe ya Kepler W BBC yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda IPRC Huye W BBC ku manota 83 kuri 73. Ni umukino wari ukomeye, aho buri kipe yashakaga gusoza irushanwa ifite umwanya mwiza, ariko Kepler W BBC yerekanye ko ifite imbaraga zihagije zo kwegukana intsinzi imbere ya IPRC Huye.

Uyu mukino wabereye muri BK Arena kuri uyu wa 20 Nzeri 2024, ukaba watangiye saa 15h00 z’umugoroba. Umukino watangiye neza ku ruhande rwa Kepler W BBC, aho mu gace ka mbere yabashije kuyobora ku manota 22 kuri 10 ya IPRC Huye W BBC. Ariko mu gace ka kabiri, IPRC Huye W BBC yisubiyeho, itsinda agace ka kabiri ku manota 21 kuri 12, bituma umukino uba urimo guhangana gukomeye.

Mu gace ka gatatu, Kepler W BBC yongeye kugaragaza imbaraga nyinshi, itsinda ku manota 29 kuri 20, ikomeza gufata umurongo mwiza wo gutsinda umukino. N’ubwo mu gace ka nyuma IPRC Huye W BBC yatsinze ku manota 22 kuri 20, ntibyari bihagije ngo yegukane itsinzi, bityo Kepler W BBC irangiza umukino ifite intsinzi ku manota 83 kuri 73.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mbere yo gucakirana na Rayon Sports RIB ibanje gutumizaho umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Gasogi United

REG BBC yatsinze Kepler BBC ihita yegukana umwanya wa gatatu muri BetPawa Playoffs