Ikipe ya Kepler VC yagaragaje ubuhanga n’imbaraga nyinshi itsinda Police VC amaseti 3-1 mu mikino ya Liberation Cup yaberaga kuri Petit Stade i Remera. Ikipe ya Kepler VC yatwaye igikombe mu bagabo nyuma yo gutsinda umukino ukomeye mu buryo bw’ubuhanga.
Iseti ya mbere, Kepler VC yatsinze Police VC ku manota 25-18, igaragaza ko ifite intego yo kwitwara neza muri uyu mukino. Gusa, Police VC nayo yagaragaje ko itarambirije ku gutsindwa, ikora uko ishoboye itsinda iseti ya kabiri ku manota 25-20, ihita inganya na Kepler VC.
Mu iseti ya gatatu, Kepler VC yagaragaje ko idashaka gutakaza amahirwe yo kwegukana igikombe, itsinda Police VC ku manota 25-20. Iyi seti yabaye ngombwa cyane kuko Kepler VC yashakaga kugaruka mu mukino no gukomeza kuyobora umukino.
Iseti ya kane, ari nayo ya nyuma, yagaragaje imbaraga n’ubuhanga bw’abakinnyi ba Kepler VC, batsinda Police VC ku manota 25-18. Ibi byatumye Kepler VC yegukana igikombe cya Liberation Cup mu bagabo, ishimangira ko ari ikipe ikomeye kandi ifite intego yo gukomeza kwitwara neza mu marushanwa atandukanye Ari mbere.
Uyu ni umukino wagaragaje urwego rwiza rwa makipe yose Ku mpande zombi n’ubwo ikipe ya Kepler VC issa nkaho ifite byinshi yarushije andi makipe yakinnye iri rushanwa nka bakinnyi bakomeye.