in

Kenya: Umugabo ufite abana 107 n’abagore 15 mu rugo rumwe akomeje gutungura isi (Videwo)

Umugabo wita David Sakayo Kaluhana akomeje gutungara isi nyuma y’uko inkuru ye y’uko atunze abagore 15 n’abana 107 mu rugo rumwe igiye hanze.

Ibi si kenshi bikunze kubaho gusa muri Kenya byarabaye, ni umugabo w’umuhanga cyane mu mateka aho yaje gushaka abagore 15 kandi akaba agifite inyota yo gushaka abandi.

Ukigera mu rugo rwa David Sakayo Kaluhana ugira ngo ni nk’inama yateranye cyangwa akagoroba k’ababyeyi, gusa iyo ubajije amakuru ubwirwa ko ari umuryango umwe.

David Sakayo avuga ko ari umunyabwenge aho bishimangirwa n’abaturanyi be, aho David avuga ko mu bwoko bwabo kugira ngo havuke umuntu ufite ubwenge nk’ubwe bisaba ibinyejana bitatu.

David Sakayo avuga ko yigereranya nk’umwami Salomon watunze abagore barenze 1000, ibintu ashingiraho avuga ko atari kurongora umugore umwe.

Impamvu nyamukuru yo gushaka abagore benshi ni uko uyu mugabo avuga ko ubwenge afite butari gushoborwa n’umugore umwe ibintu yagereranyije nko kwikorera toni imwe kandi uri umwe.

Wakibaza ati se uyu mugabo akurahe amafaranga yo gutunga uyu muryango ungana gutya? Nkuko twabivuze haruguru David ni umuhanga mu mateka aho yasomye ibitabo birenga ibihumbi bine bivuga ku mateka ikindi kandi ngo ntabwo ajya abyibagirwa.

David agenda abwira abantu ayo mateka yasomye akayabika mu mutwe maze bikamuhesha kubona amafaranga menshi yo gutunga uwo muryango we wose.

David avuga ko kandi kubika ayo mateka mu mutwe we byamuhesheje gutembera ibihugu bigiye bitandukanye harimo nka South Africa, Rwanda ndetse n’ibindi.

Abagore bose ba David bavuga ko babanye neza cyane ko ntakibazo bajya bagirana hagati yabo kandi ko bakorera hamwe kugira bateze imbere umuryango.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Pamella Uwicyeza yahishuye inyungu y’amafaranga yabonye muri betting

Abakinnyi ba rayon sports batangiye kwikoma umukinnyi mushya waguzwe akaza ari nk’umwami