in

Kecapu yarakaye nyuma yo gusezerana n’umukunzi we,asubije abavuga ko nta gikwe arimo gukina filime

Mukayizere Jalia wamamaye nka Kecapu muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yarakariye cyane abamunenze bavuga ko ubwo yambikwaga impeta ya fiançailles na Jean Luc ko nabwo ari filime arimo gukina, yibaza impamvu bumva ko atakora ubukwe.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Kecapu yagaragaje ko Jean Luc yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko bazibanira akaramata undi na we arabyemera.

Ibi byakurikiye n’ubutumwa bwinshi bw’abantu hari abavugaga ko atari byo ahubwo ari filime arimo gukina atakora ubukwe.

Mu kiganiro Kecapu yagiranye na televiziyo yo kuri Youtube, Kecapu yavuze ko nyuma yo gusohora amafoto yambitswe impeta abantu benshi banditse ibintu bitandukanye bamwe bavuga ko atari byo ko ahubwo ari filime arimo gukina.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Paris Saint-Germain yamaze kubona Dirécteur mushya ndetse n’umutoza mushya.

« Icyaha ndacyemeye… keza pucurii… » – Ibyavuzwe n’abafana ba Queen Cha nyuma yo kubona videwo ye