in

Keane, Neville na Carragher Batunze intoki Ten Hag nyuma yo gutsindwa bikomeye na Liverpool

Mu mukino ukomeye wa Premier League, Manchester United yahuye n’akaga nyuma yo gutsindwa na Liverpool ibitego 3-0, ibintu byatumye ibibazo bya Erik ten Hag byongera gukara nyuma y’imikino itatu gusa y’umwaka w’imikino wa 2024/25.

Roy Keane, wahoze ari kapiteni wa Manchester United, yagize ati: “Biragoye kubyumva neza, ariko United yabaye mbi cyane. Buri gihe Liverpool yajyagayo, wabonaga nk’aho bagiye gutsinda.” Ibi byashimangiraga ko ubuyobozi bwa Manchester United bugomba kuba buri kwiyumvamo igitutu ku mutoza Ten Hag, kandi Keane yongeraho ko n’ubwo atari we uhamagarira ko yirukanwa, nta gushidikanya ko igitutu kiri kwiyongera.

Ku rundi ruhande, Gary Neville nawe wahoze akinira Manchester United, yavuze ko n’ubwo Ten Hag atari mu kaga ko kwirukanwa aka kanya, asabwa byihutirwa kugaragaza ko ashobora kuzana impinduka zikomeye. Ati: “Ten Hag agomba gushyira United ku mwanya wo guhatana kugira ngo ijye mu mikino ya UEFA Champions League bitarenze Ukuboza, ubundi akazaba ari mu kaga.”

Liverpool yarushije Manchester United cyane mu kibuga, by’umwihariko binyuze kuri Luis Diaz na Mohamed Salah, aho Diaz yabonye ibitego bibiri naho Salah agashyiramo agashinguracumu ku munota wa 52, bituma Liverpool itsinda umukino mu buryo butaziguye, ndetse bikaba byongereye igitutu ku mutoza Ten Hag muri iyi ntangiriro mbi y’umwaka w’imikino

Manchester United ifite byinshi byo gukora kugira ngo isubirane icyizere cy’abafana bayo ndetse n’umwanya mwiza muri shampiyona, cyane cyane ko iyi ntsinzi ya Liverpool yahaye abakunzi b’iyi kipe y’i Anfield icyizere cyinshi cy’uko bazahagarara neza muri uyu mwaka.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

FERWAFA yongereye umubare w’Abanyamahanga bemerewe gukina muri Shampiyona y’u Rwanda

KNC yasubije FERWAFA ku cyemezo kidashimishije