in

Kazungu Denis ukurikwiranweho kwica abantu 14 amagambo yabwiye Umucamanza ari mu byatumye ahita asabirwa kujyanwa i Mageragere – Impamvu Urukiko rwasabiye Kazungu gufungwa by’agateganyo

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu 14 mu Karere ka Kicukiro, afungwa by’agateganyo iminsi 30 nyuma yo gusanga ibyaha akurikiranweho bifite uburemere.

Umucamanza yavuze ko kuba imwirondoro ye itazwi ndetse no kuba yaragaragarije urukiko ko badacunze neza umupira wabaca mu myanya y’intoki ndetse n’ibindi, basanze ibyo byose babishingiraho kuriga ngo Kazungu afungwa by’agateganyo iminsi 30 nk’uko itegeko ribiteganya. Kanda hano urebe videwo ubwo Kazungu yabwiraga urukiko ko badacunze neza umupira wabaca mu myanya y’intoki

Ibyaha Kazungu Denis akurikwiranweho birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha cyo guhisha umurambo w’undi muntu, icyaho cyo konona inyubako utati nyirayo, icyaho cy’ubujura bukoresheje ikiboko, gukoresha impapuro mpimbano ndetse n’ibindi byinshi.

Urukiko rwatanze iminsi 5 y’ubujuriro kuri Kazungu mu gihe abishatse. Kazungu amaze kwitaba Urukiko inshuro ibyiri nta mwunganizi afite.

Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu yasabiwe gufunga, ngo ni uko ibyaha akurikiranweho bifite uburemere, kuko ngo arekuwe byatuma atoroka byoroshye kuko nta mwirondoro we uzwi ndetse kandi bwavuze ko arekuwe ashobora ku kujya guhohotera abo mucitse.

Kazungu Denis yemeye ibyaha byose aregwa ndetse yemera no gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Baravuze ngo hari videwo, ngira ngo ngiye kureba videwo Isi irimbuka, hahiye!” Mutesi Scovia yavuze ko yabonye ikimenyetso gishya cyatumye urubanza rwa Titi Brown rusubikwa ku nshuro ya 6 aratangara – VIDEWO

Niwe waryoheje amafoto kurusha abandi ariko ubusanzwe ntakunda kwifotoza ! Ubwiza bw’umu-Miss waryoheje ifoto kurusha abandi muri 2016 burangaza benshi kandi mu byukuri adakunda ifoto