in

Kazungu amaze kunsambanya yahise azana icyuma! Ubuhamya by’umukobwa wacitse Kazungu akiruka yambaye ubusa

Mu munsi yashyize nibwo urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenza cyaha RIB rwataye muri yombi Kazungu Denis wicaga abakobwa akabajugunya mucyobo amaze kubasambanya.

Nubwo hari abo yishe ariko hari nabagiye bamucika bakomeje gutanga ubuhamya uko byagenze kugirango bacike uwo mugizi wa nabi.

Umukobwa utashatse ko amazina ye ajya hanze wabashije gutoroka Kazungu akiruka yambaye ubusa yavuze ko Kazungu akimara kumusambanya yahise azana icyuma kugirango amwice maze umukobwa ahita yiruka yambaye ubusa mu muhanda.

Uwo mukobwa mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Umuryango cyaciye kuri shene ya YouTube yavuze ko kugirango ahure na Kazungu aruko we yanditse kuri Whatsapp ye ahashirwa ubutumwa bumara amasaha 24 avuga ko akeneye akazi maze Kazungu amuhamagara amubeshya ko afite amahoteri bahura akamuha akazi.

Umukobwa mukujya kureba Kazungu ngo baganire ibyakazi yageze iwe mu masaha ya nijoro maze Kazungu ahita afunga urugi ahita amubwira ati shyira hasi ibyo ufite byose arinako amutuka ibitutsi byinshi maze umukobwa ashyira hasi anamutegeka gukuramo imyenda Kazungu ahita amusambanya.

Kugirango amucike n’uko Kazungu yabaye nkujya mucyumba gako umukobwa ahita yiruka agenda yambaye ubusa.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yaciye agahigo ko kuba umukobwa uteye neza mu gihugu! Uburanga n’imiterere bya Noelle byamubereye igishoro gikomeye

Nyambo yakoze igikwe ntakiri umukobwa! Umukinnyikazi wa filime Miss Nyambo yashyize hanze amafoto yambaye imikenyero abantu bayabonye bagwa mu kantu -AMAFOTO