Kayonza:Umusore yaguwe gitumo aryamanye n’umwana w’imyaka 2 bambaye ubusa bikekwa ko yamufashe ku ngufu.
Umusore w’imyaka 19 wo mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka ibiri, nyuma yo kubasangana bambaye ubusa mu buriri bwe.
Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 6 Ukuboza 2022 mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama, mu Karere ka Kayonza.
Amakuru avuga ko uyu musore ubana mu gipangu n’ababyeyi b’uyu mwana, ngo yamufashe akamujyana mu nzu ye abamo, nyina ngo yakomeje kubura umwana we yinjiye mu nzu y’uwo musore abagwaho baryamanye bambaye ubusa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Karuranga Leo, yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko uwo musore yatawe muri yombi ariko ko agikekwaho kumusambanya, inzego z’umutekano zikaba zahise zitangira iperereza, uyu mwana we yahise ajyanwa ku bitaro bya rwinkwavu gukorerwa isuzuma.