in

Kayonza: Urujijo ku mugore wakoraga umwuga ugayitse yasanzwe mu nzu iwe yapfuye

Umurambo wa nyakwigendera wagaragaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2023, mu Mudugudu wa Gasogororo mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.

Amakuru avuga ko uyu mugore bikekwa ko yari asanzwe akora umwuga w’uburaya mu ijoro ryo ku Cyumweru yari yiriwe mu kabari asangira n’abarimo abakarani bukeye abo babanaga mu gipangu basanga yapfuye.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugore koko yasanzwe mu nzu yapfuye ariko ko hatari hamenyekana icyo yazize.

 

Yagize ati “Uwo muntu koko yarapfuye, twaraye tugiyeyo dusanga ari mu nzu yapfuye, twahurujwe n’abantu, ubu hahise haza inzego z’umutekano zibishinzwe zirapima kugira ngo hamenyekane icyo yazize, umurambo ubu wahise ujyanwa gupimwa mu bitaro bya Rwinkwavu.”

Kabandana yavuze ko nta gikomere uwo muntu yasanganwe ku buryo ngo baheraho bavuga ngo nibura yishwe n’ikintu iki n’iki, avuga ko mu minsi mike hazagaragazwa icyo yazize kuko inzego z’umutekano zatangiye iperereza kandi ko n’umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gupimwa.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ese ubu mbaye uwande” Inkumi zirarira ayo kwarika nyuma yaho Kivumbi yifurije umunsi wa Saint Valantin ku mukunzi we

Umusore usenga Imana itari Bayari; Reba ifoto ikomeje guca ibintu kuri Twitter igaragaza umusore wakoze ubukwe n’inkumi y’ikizungerezi