in

Kayonza: Ukekwaho kwihekura akica urubozo umugore we n’abana batatu, yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Musonera Theogène wo mu Karere ka Kayonza, ukekwaho kwicisha umuhoro umugore we n’abana babo batatu, agahita atoroka.

Ubu bwicanyi bwamenyekanye mu gitondo cya tariki 15 Kamena 2023, nyuma y’uko abaturanyi babonaga nta muntu usohoka muri urwo rugo, mu kugenzura neza bigaragara ko bishwe.

Nyuma yo kwihekura, amakuru avuga ko uyu mugabo yagumye mu karere ka Kayonza ari naho yafatiwe, bikekwa ko ari inzara yatumye ajya ahagaragara.

Nyuma yo gufatwa, RIB yemeje ko igomba kumubaza kuri ibi byaha, ubundi dosiye igashyikirizwa Ubushinjacyaha ari na bwo buzayiregera urukiko.

RIB yanashimiye ubufatanye abaturage bagaragaje, ndetse ibasaba gukomerezaho.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Niyo mwakwiteranya n’undi muntu ntago mwabyara ibiro bye! Byinshi wamenya kuri umwe mu basore barebare ku isi

Rubanda murikoreye! Umukobwa w’ikizungerezi akomeje gutitiza imbuga nkoranya mbaga kubera uko yimereye(Amashusho)