Kayonza: Irondo rikorwa n’abagore baba bitwaje ibibando, rikomeje gutangaza abatari bake bari kubona ukuntu rikorwamo.
Mu karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare hari umudugudu umaze guhinga iyindi yose ubikuye kuri gahunda bishyiriyeho zo kwicungira umutekano.
Buri wese utuye muri uyu mudugudu agira uruhare rusesuye mu kuwurinda.
Umwihariko ukaba irondo ry’amanywa rikorwa n’abagore.
Mu kagari ka Cyarubare mu mudugudu wa Muremamango, haba irondo rikorwa n’abagore ku manywa.
Bakora irondo mu masibo aho buri sibo buri munsi ikorwamo irondo n’abagore babiri
Mukaneza Marcelline ukora irondo, yabwiye Muhaziyacu dukesha iyi nkuru ati: “Abagabo bacu bakoraga irondo ry’ijoro ariko ku manywa twajya guhinga tugasanga abajura bamennye inzu batwibye, yaba ari imyaka cyangwa amatungo ugasanga byose babitwaye, twaje gukora inteko y’abaturage twemeza ko hajyaho irondo ryo ku manywa”.
AMAFOTO