in

Kayonza : Abantu batatu bagerageje kwiyahura umwe muribo ahasiga ubuzima

Abaturage batatu bo mu Karere ka Kayonza mu mirenge itatu itandukanye bagerageje kwiyahura, umwe ahasiga ubuzima abandi babiri batabarwa n’inzego z’ibanze zifatanyije n’abaturage.

Uwiyahuye ni umusore w’imyaka 30 y’amavuko wari usanzwe atuye mu Murenge wa Kabarondo mu Kagari ka Cyabajwa mu Mudugudu wa Kabarondo.

Uyu muturage bivugwa ko yiyahuye anyoye umuti wa Rava usanzwe wifashishwa mu kwica udusimba twangiza ibihingwa nk’inyanya. Ati “Yatashye anywa umuti wa Rava batera mu nyanya, nyina yumva uranutse mu nzu hose, agiye kureba asanga umusore yarutse ahita atabaza abaturanyi bahageze bamujyana ku kigo nderabuzima bamugejejeyo ahita apfa.”

Umusore w’imyaka 16 wo mu Mudugudu Busasamana mu Kagari ka Nyakanazi mu Murenge wa Murama. Uyu musore ngo yamanuwe mu giti cya avoka n’abaturage nyuma yo gushaka kukimanikamo.

Undi wabigerageje agatabarwa ni umugabo w’imyaka 59 utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare, amakuru ava mu baturage ngo ni uko yikingiranye mu cyumba akanywa umuti wica udusimba, abaturage ngo bakinguye urugi ku ngufu bahita bamujyana ku kigo nderabuzima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Agahomamunwa I Kigali:Yabyutse Asanga Bamennye Amazirantoki Imbere Y’urugo Rwe (Video)

Umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy Si Akabati/Arabivuze Byose Ibya Akayezu N’umugabo Bivugwa Ko Bafatanywe Baca Inyuma Mike