Umugabo yatashye yareze ni uko maze akibikoza umugore we aramuhakanira aba atangiye guteza intambara nyamugore ayifatirana ikiri mu bihe byiza arayica.
Umugabo w’imyaka 39 y’amavuko uturuka mu ntara ya Kayanza mu gihugu cy’u Burundi, arwariye mu bitaro bya kayanza nyuma y’uko umugore we amukase igitsina bari kurwana, kubera amakimbirane bagiranye mu cyumweru gishize kuya 6 Nyakanga 2023.
Uwo mugabo yajyanwe mu bitaro nyuma y’uko umugore we bashakanye mu buryo bwemee n’amategeko ndetse bakanabyarana abane bane yari amaze kumukata igitsina cye.
Uwo mugabo aho arwariye bamushyizemo serum mu maboko yombi akaba ari kuva amaraso aho umugore yakase ku gitsina cye nk’uko ikinyamakuru Jimbere Magazine cyo muri icyo gihugu kibitangaza.
Uwo mugabo avuga ko kuwa 6 Nyakanga 2023 umugore we yatashye bwije ahageze baratongana, umugore afata igitsina cy’umugabo we aragikata.
Muri iryo joro uwo mugabo bamujyanye kwa muganga yataye ubwenge. Ubuyobozi bw’akagali ka Gikombe batuyemo bwatangaje ko uwo mugore na we wari warakomeretse barimo kurwana, amaze gukora ayo mahano yahise atoroka.
Andi makuru avuga ko bashyamiranye nyuma y’uko umugore yanze guha umugabo.