in

Kawempe: Aho Inzozi za Khaman Maluach Zatangiriye ku Gahunda

Urugendo rwa Khaman Maluach muri Basketball rwatangiriye mu buryo butunguranye, aho atari abyiteze. Umunsi umwe ari mu nzira atashye i Kawempe, agize amahirwe yo guhura n’umutoza w’ikigo cya Bethel Covenant College, Akech Wuoi Garang. Uyu mutoza yahagaze igitaraganya, amubonye agenda, ahita amutumbira amaso abitewe n’uburebure n’imiterere ye idasanzwe.

Nubwo Maluach icyo gihe yari akiri umusore w’igihagararo cyiza ariko nta bunararibonye afite muri Basketball, Akech yahise abona ko afite impano ishobora gukuzwa. Yahise amugirira icyizere, amusaba ko yazaza gukinira ishuri rye, anamwizeza ko amafaranga y’ishuri azayishyurirwa. Ibi byabaye intambwe ikomeye ku rugendo rwa Maluach, kuko ari bwo bwa mbere yinjiraga mu mukino wa Basketball byeruye.

Iki gikorwa cy’uyu mutoza cyahinduye ubuzima bwa Khaman, kuko cyamufunguriye amarembo yo gukina ku rwego rwo hejuru, akagera aho avugwa ku rwego mpuzamahanga. Urugendo rwe rugaragaza ko rimwe na rimwe impano zituruka ahatatekerezwaga, ariko hakenewe umuntu ubona kure nk’uyu mutoza wamwemereye amahirwe ye ya mbere.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Neymar Jr yongereye amasezerano muri Santos: “Hano niho inzozi zanjye zizasohorera”

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO