Hari ibimenyetso simusiga byakwereka ko uwo wita umukunzi wawe akubeshya atagukunda na gato ,bityo ukaba wahita umuzinukwa mu maguru mashya kuko nta rukundo agufutiye.
Ibi nibyo biranga umukunzi wawe ukubeshya:
1.Kwivumbura cyangwa kwirakaza
Iyo umukobwa cyangwa umuhungu atagukunda, ikosa rito riba rinini ku buryo utabitekerezaga. Rero umuhungu /umukobwa utagukunda akwivumburaho buri kanya kandi ku bintu bidafatika, ku buryo iyo urambirwa vuba uhita umureka.
2.Ntiyifuza ko muvuga ahazaza hanyu
Umuhungu /umukobwa ugukunda bya nyabyo iyo muri mu rukundo, wumva akunze kugira inzozi z’ahazaza hanyu , uko muzabaho , abana muzabyara, uko inzu muzabamo yaba imeze. Utagukunda iyo mushatse kujya muri ibyo biganiro biramubangamira, kuburyo mushobora guhita mubipfa ako kanya.
3.Kukugereranya
Umukobwa cyangwa umuhungu utagukunda uzasanga kenshi akugereranya n’uwo bahoze bakundana, cyangwa na none ugasanga akugereranya n’abandi bahungu/bakobwa kandi ukumva abavuga neza kukurusha. Niwumva uwo mukundana akunze kukugereranya n’abandi, uzamenye ko atagukunda.
4.Ntaguha umwanya
Uzasanga kenshi umukobwa cyangwa umuhungu mukundana ataguha umwanya nk’uko bikwiye , ahora akubwira ko ahuze ku buryo utabasha kumubona uko ubishaka ngo wishimane nawe cyangwa muganire byimbitse ku rukundo rwanyu. Icyo gihe aba akwima umwanya we kandi nawe uba ubibona.