in

Kate Bashabe akomeje gusaba abanyamakuru kudakomeza kumwicira isoko

Icyamamare kumbuga nkoranyambaga Kate Bashabe uyu mukobwa ukunda gufasha abantu bivugwa ko ari n’umushoramari akanaba umunyamideri dore ko afite ibikorwa hirya no hino bigiye bitandukanye kandi bikomeye.

Uyu mukobwa yavuzwe cyane mu itangazamakuru ko yaba akundana n’umukinnyi wa Bayern Munich akaba umunya Senegal Sadio Mane.

Hanavuzwe ko uyu musore yaba yarahaye impano y’imodoka ihenze Kate Bashabe ikindi kandi ngo akiri muri Liverpool ngo Kate Bashabe yajyaga muri Stade ya Liverpool kureba Sadio Mane gusa ibi byose Kate Bashabe yarabihakanye.

Nyuma byaje kugaragara ko badakundana ku isabukuru ya Kate Bashabe iheruka, umusore ubarizwe mu itsinda rya P-Square ryo mu gihugu cya Nigeria uwitwa Mr P yagiye kuri Instagram ya Kate Bashabe amwifuriza isabukuru nziza.

Abanyamakuru baravuga bati hagezweho Mr P, nyuma Kate Bashabe yagiye mu itangazamakuru asaba abanyamakuru kuzamushakira umugabo ngo kuko bamwicira isoko bitewe n’amakuru atariyo batangaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: APR BBC yamaze gusinyisha bamwe mu bakinnyi bakomeye mu Rwanda

Abikuye ku mutima Anita Pendo yafashe umwanya ashimira abana bigana n’umuhungu we ndetse n’abarimu babo