Umukinnyi Kalisa Kase wakiniye Rayon, Kiyovu Sports n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) yamaganye amakuru atari yo amaze iminsi avuga ko yapfuye, ahamya ko ari muzima kandi afite imbaraga.
Guhera tariki ya 25 Kanama 2021, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko Kase yapfiriye i Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, azize uburwayi.
Ni inkuru yakiranwe akababaro n’abiganjemo abakunzi b’umupira w’amaguru bamuzi mu gihe yari umwe mu nkingi za mwamba aya makipe yagenderagaho mu myanya irimo uwo hagati (midfield).
Muri videwo y’amasegonda 18 yashyizwe kuri Twitter na Jimmy Mulisa wakiniye akanatoza Amavubi, Kalisa Kase uherereye i Goma yumvikanye yamagana aya makuru, agira ati: “Muraho Banyarwanda? Ni Kasereka Mutaki Jean Baptiste, Kalisa Kase. Hari abantu bavuze ko njyewe napfuye. Ndi muzima, ndakomeye, ndi hano mu mujyi wa Goma…”