Karongi: Bene ngango bigabije inzu y’imana bayisahura ibuntu bifite agaciro kabarirwa mu mamiliyoni.
Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ziri gushakisha abantu bataramenyekana bibye ibikoresho mu rusengero rw’Itorero
Ibi byabereye ku rusengero rwa Evangelical Restoration Church ruherereye mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi aho abajura bakoze ibi bagishakishwa.
Ku munsi wo ku wa mbere tariki 21 Werurwe nibwo bivugwa ko abayoboke biri torero binjiye murusengero bagasanga bimwe mu bikoresho byibwe birimo intebe ndetse n’ibicurangisho ibi byose bifite agaciro kabarirwa mu mamiliyoni.
Nkuko bivugwa n’umukuru wiryo torero yavuze ko ubikoresho byibwe mu masaha y’ijoro.
Ati “Baciye ingufuri barinjira batwara ibikoresho birimo intebe 71 nshyashya, amabafure abiri, microphones ebyiri zidakoresha umugozi, imikeka itatu n’ibase”.
Pasiteri Hakizimana avuga ko ibi bibaye mu gihe urusengero nta muzamu rwari rufite kuko uwo bahoranye yari amaze igihe gito ahagaritse akazi.
Bivugwa ko muri aka gace higanje abajura benshi dore ko badatinya kugukura telefoni ku gutwi cyangwa ngo bagucapure isakoshi, gusa hari abakekwa bakomeje guhigishwa uruhindu.