in

Karongi: Amayobera ni yose ku nkuru y’umurambo w’uruhinja watoraguwe mu gikapu

Mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi hatoraguwe umurambo w’uruhinja uri mu gikapu.

Uyu murambo watoraguwe mu mudugudu wa Kabeza mu kagari ka Kibilizi kuri uyu wa 26 Mutarama 2023.

Ababonye uyu murambo, bavuga ko ushobora kuba watawe n’umwe mu bagore bicuruza kuko aho watoraguwe hari akabari kandi kabamo abagore benshi bicuruza.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB bakimenya aya makuru, bageze aho uyu murambo wabonetse batangira iperereza.

Umurambo w’uru ruhinja wajyanywe ku Bitaro bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe: Umubyeyi yabyariye mu ndege iri mu kirere

Umupadiri wapfuye akazuka yavuze uburyo ikuzimu abadayimoni baririmba indirimbo za Rihanna bari gutwika abanyabyaha! indirimbo ya Rihanna bakoresha urasanga nawe uyikunda