in

Kari agatwiko : Muhire Kevin yisobanuye ku magambo yavuze kuri Kapiteni wa APR FC

Nyuma yo kunganya na APR FC 0-0 ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024, umukinnyi wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yasobanuye amagambo yari yavugiye mu kiganiro n’itangazamakuru. Uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu.

 

Mu kiganiro kuri B&B Kigali FM ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukuboza, Muhire Kevin yavuze ko ibyavuzwe kuri kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, ari urwenya rw’imyidagaduro. Yagize ati: “Navuze ko Claude yambwiye ko hari umukinnyi ushaka kunvuna, ariko nabivuze mu buryo bwo gushyushya ibintu. Ntabwo yabimbwiye, kandi niba byarakomweho cyane, ndabisabira imbabazi.”

 

Uyu mukinnyi yasabye abafana kudaha uburemere amagambo ye, kuko umupira w’amaguru ari urubuga rw’imyidagaduro. Ibi yabivuze mu gihe Rayon Sports yitegura guhura na AS Kigali, naho APR FC igahura na Kiyovu Sports.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gusoma Bibiliya neza: Inzira yo Kurwanya ihohoterwa mu miryango

Amateka y’Imisatsi ya Dreadlocks mu Mico itandukanye