Ku munsi w’ejo tariki ya 20 Mutarama 2022, nibwo mu Murenge wa Ndera umusore n’inkumi bari babukereye ndetse banaherekejwe n’imiryango yabo baje gusezerana imbere y’amategeko, gusa ibi ntabwo byaje kugenda neza kuko ibyari ubukwe byaje guhinduka inkwenene, bityo buhagarara iminota isaga 15 kubera ko umusore witwa Uwizeyimana Eric yari yaratanze inkwano agakwa umukobwa witwa Isamaza Suzanna, nyuma akaza gutungurwa nuko Suzanna yaje gufata izindi nkwano z’undi musore ari nawe bari basezeranye kuri uwo munsi.
Ubwo Suzanna n’umusore bari bahamagawe ngo bajye ejuru bajye gusezerana imbere y’amategeko, mu nzu mberabyombi ahari harimo kubera ibi birori humvikanye urusaku rw’umusore wateye hejuru agira ati « Oya oya oya… ».
Bamwe mu babyeyi bari bitabiriye uyu muhango bifashe ku munwa bavuga ko ibyo Suzanna yakoreye Uwizeyimana ataribyo kuko ni ingeso mbi. Bongeyeho ko kera iyo habaga gukwa impano nta zindi nkwano zakirwagwa iwabo w’umukobwa niyo byabagaho habagaho ibyiswe kurimura (gusubiza inkwano zakowe umukobwa ku bari barazikoye…).
Byahoze ho kumbe!!! barimure ubuzima bukomeze😆
0788852453