in

Karabaye; Ibitaramo byose byajyanye Bruce Melodie mu Burundi byamaze guhagarikwa mu gihe ashobora no gufungwa

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yaraye muri gereza aho ashinjwa uburiganya yakoreye umuherwe witwa Toussaint wo mu Burundi.

Bruce Melodie yatawe muri yombi na Polisi y’u Burundi ku munsi w’ejo hashize tariki ya 31 Kanama 2022 aho byaje kwemezwa n’umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano n’Iterambere ry’Abarundi.

Ikinyamakuru JIMBERE MAGAZINE cyiremeza ko umuhanzi Bruce Melodie yaraye muri gereza kandi ko ikiganiro n’itangazamakuru n’ibitaramo yari afite aho i Burundi byamaze gukurwaho.

Byari biteganyijwe ko Bruce Melodie arakora ikiganiro n’itangazamakuru ku munsi w’ejo hashize tariki 31 Kanama 2022 gusa ariko iki kiganiro cyasubitswe saa yine z’ijoro, ni mu gihe yari afite gutaramira Abarundi mu mpera z’iki cyumweru.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Ndikumana Jean Paul
Ndikumana Jean Paul
2 years ago

Ariko mwagiye mureka kutuvanga simwe mwaraye mudutangarije ko yarekuwe? Mwabyanditse mutabizi? Reka tubatakarize ikizere rero kuko murayuvanga

Umugabo yatwitse inzu akeka ko umugore arimo kumuca inyuma abana be babigenderamo

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports baraye bashyamiranye bikomeye bapfa ikintu gitangaje benshi bakunze kugenda bavuga