in

Kapiteni w’ikipe iri muri enye za nyuma mu Rwanda, yabengutswe n’ikipe ikomeye cyane yo muri Maroc

Kapiteni w’ikipe iri muri enye za nyuma mu Rwanda, yabengutswe n’ikipe ikomeye cyane yo muri Maroc.

Kapiteni w’ikipe ya Muhazi United yo mu Ntara y’i Burasirazuba, Ndikumana Roméo uzwi nka Roumy, agiye kujya mu igeragezwa mu gihugu cya Maroc.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 y’amavuko, yageze muri Muhazi United mu mikino yo kwishyura y’umwaka ushize w’imikino.

Nyuma yo gufasha ikipe ye kuguma mu Cyiciro cya Mbere, Ndikumana Roméo yabengutswe n’ikipe ya UTS Union Touarga Sport Rabat ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Maroc.

Uyu musore ukina aca ku mpande mu gice cy’ubusatirizi, biteganyijwe ko azerekeza muri Maroc ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2023. Azamara ibyumweru bibiri muri iri geregezwa.

Mu gihe Roumy yazitwara neza muri iri geregezwa, yazahita asinya amasezerano y’imyaka ibiri ariko ikipe ye ya Muhazi United ikazabigiramo uruhare kuko akiyifitiye amasezerano.

Ndikumana yakiniye amakipe y’Igihugu y’u Burundi mu byiciro byose by’abakiri bato ndetse n’inkuru ya CHAN.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Jado Castar yakozwe ku mutima n’abanyamakuru barimo KNC, Sam Karenzi n’abagenzi be kubera igikorwa cy’indashyikirwa bakoreye umwana w’imfubyi

Abana b’imyaka 12 basimbujwe ba bana bato barenganyijwe mu kademi ya Buyern Munich, batumye abantu barya karungu none bakomeje kubwiza ukuri Ferwafa kubera uburakari bwinshi batewe n’amarira y’abana bato