Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yaraye asezeye ku bafana ba Rayon Sports bari baje kureba umukino wabahuzaga na Police Fc mu gikombe cy’Amahoro.
Ubwo barangizaga gukina uyu mukino, Muhire Kevin yazamuye ibiganza asezera ku bafana ba Rayon Sports bari baje kwirebera uwo mukino.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Muhire Kevin yemeje ko agiye gutandukana na Rayon Sports aho ashobora kujya hanze y’u Rwanda.
Muhire Kevin yavuze ko yasoje amasezerano ye muri Rayon, ngo akaba agiye kuba yicaye atuje abanze amenye akazoza ke.
Kevin ntabiganiro byigiye hejuru yari yagirana na Rayon aho uyu musore avuga ko bataraganira ku byo babonye kongera amasezerano muri iyi kipe.
Muhire Kevin yasoje amasezerano ye mu ikipe ya Rayon Sports muri mpeshyi aho yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu mwaka ushize.