Nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin yamaze kumvikana n’ikipe ya Al-Yormouk Sports Club.
Muhire Kevin wari kapiteni wa Rayon Sports yamaze kumvikana na Al-Yormouk Sports Club yo mu kiciro cya kabiri muri Kuwait.
Muhire Kevin wasoje amasezerano ye muri iyi mpeshyi yamaze kumvikana n’iyi kipe aho ashobora kuzayisinyira imyaka ibiri.
Muhire Kevin wifuzwa n’amakipe agiye atandukanye yanze kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports aho yari ategereje kubona ikipe nshya hanze y’u Rwanda.
Muhire Kevin agiye kujya muri iyi kipe ya Al-Yormouk Sports Club yo mu kiciro cya kabiri, aho azaba asanzeyo umutoza wamutozaga mu ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize.
Muhire Kevin arasangayo Jorge Paixão wamutozaga mu ikipe ya Rayon Sports, dore ko na we aheruka gusinya gutoza iyi kipe yo muri Kuwait.