in

Kapiteni wa Rayon Sports Rwatubyaye Abdul yirekuye atanga ukuri ku makuru avugwa ko agiye kwerekeza hanze y’u Rwanda

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yavuze ko nta gahunda yo kwerekeza hanze y’u Rwanda afite ni nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana ko ashobora kujya kwibagisha imvune muri Morocco.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda cyatangaje ko Rwatubyaye Abdul azajya kwibagisha imvune mu gihugu cya Morocco, gusa uyu myugariro yahise yihutira kubinyomoza akoresheje imbuga Nkoranyambaga.

Ku munsi w’ejo mu kiganiro Rwatubyaye Abdul yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko ari koroherwa ku buryo mu kwezi gutaha azaba yagarutse mu kibuga gufasha ikipe ya Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona.

Yagize ati “Ibyavuzwe ko ngiye kujya hanze y’u Rwanda ni ibinyoma, hashize ibyumweru bibiri bambaze rero mu kwezi gutaha nzaba nongeye kugaruka mu kibuga”.

Rwatubyaye Abdul kuva yagaruka muri Rayon Sports ntabwo yari yatanga umusaruro ushimishije yari yitezweho kubera ko yahise agira imvune, kuri ubu myugariro Mitima Isaac na Ngendahimana Eric nibo basigaranye umukoro ukomeye wo kuziba icyuho cye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu magambo asize ubuki! The Ben yatangiye umwaka ataka umukunzi we bazarushinga

Umugi ugiye gutitira; Perezida wa Kiyovu Sports aje gutitiza umugi n’amakipe arimo Rayon Sports