Umukinnyi w’ikipe ya Musanze FC Nduwayo Valeur yatangaje ko yababariye Ndizeye Samuel wasabye imbabazi ku ikosa rikomeye yamukoreye bigatuma ajyanwa ari indembe.
Ku munsi wo ku cyumweru ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Musanze FC ibitego 2-0, muri uyu mukino Kapiteni wa Rayon Sports Ndizeye Samuel yakoze ikosa rikomeye ahabwa ikarita y’umutuku ariko byanaviriyemo uyu mukinnyi kujyanwa mu bitaro ari indembe.
Ndizeye Samuel nyuma yaho yahise kuri Instagram ye agaragaza amagambo asaba imbabazi uyu mukinnyi ndetse n’abakunzi b’umupira wamaguru muri rusange bakiriye iki kintu nkaho ntabumuntu uyu mukinnyi afite.
Abantu benshi bakomeje kugaruka kuri iri kosa bategereje icyo nyiri uwahemukiwe agomba kubivugaho kugirango ibi byose bireke gukomeza kuvugwa. Nduwayo Valeur mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ku murongo wa Telefone yatangaje ko yahaye imbabazi uyu mukinnyi cyane ko nawe bavuganye amusaba imbabazi.
Yagize Ati” Umukino urangiye yaranyandikiye, kuko abaganga bari bambujije telefone ariko bukeye Samuel yarampamagaye turavugana ansaba imbabazi ndazimuha mubyukuri biriya byabaye kuri Samuel n’ibintu bisanzwe kuko mu kibuga n’ibinti nk’ibindi.”
“Gufata uramwanzuro, Samuel ntaho tuziranye, ntekerezako ntabugome bwari burimo. Njyewe twaraganiriye muha imbabazi, ni igikorwa cyiza cyo yakoze, akanyihanganisha, ntabwo ari imuntu wese wasaba imbabazi. Ntakibazo dufitanye, Kapiteni wa Rayon Sports aba yitwara neza, narazimuhaye kandi ndamubwira nti kurage, twazaburira n’ahandi ariko njye ntakibazo gihari.”
Ndizeye Samuel nyuma yo guhabwa ikarita y’umutuku ntabwo azakina umukino, Rayon Sports igiye gukurikizaho uzayihuza n’ikipe ya Bugesera FC.