in

Kapiteni mushya wa APR FC yagize isabukuru y’amavuko mbere y’uko bakina na Police FC

Ikipe ya APR FC imaze iminsi mu bibazo hagati y’uwari umutoza wayo mukuru Adil Erradi Mohammed wahagaritswe mu gihe kitaramenyekana gusa biravugwa ko yahagaritswe igihe kingana nk’amezi 3 na Djabel Manishimwe.

Gusa na Djabel Manishimwe wari kapiteni nawe yarahagaritswe maze hashyirwaho uwari usanzwe umwungirije Buregeya Prince, ubu niwe usigaye ufite igitambaro cy’ubukapiteni araza kuba ayoboye bagenzi be mu mukino bafitanye n’ikipe ya Police FC uyu munsi saa kumi nebyiri.

Kuri uyu munsi nanone nibwo uyu musore Buregeya Prince yagize isabukuru y’amavuko bityo abakinnyi ba APR FC barasabwa gutsinda ikipe ya Police Fc kugira ngo bamuture iyo tsinzi kuri uyu munsi.

Iyi kipe ya Police FC imaze kubona amanota 3 inshuro imwe gusa, kuko indi mikino yagiye itakaza amanota gusa na APR FC ntabwo bimaze neza kuko umukino uherutse yatsinzwe na Rwamagana ni iyo mpamvu ituma uyu mukino uraza kuryoha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abise shaddy boo ngo n’indaya kababayeho

Umwana w’umuhungu yavukanye uburwayi budasanzwe aho yavutse nta gitsina afite