Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad, ntazakina umukino u Rwanda ruzahuramo na Lesotho kuko yujuje amakarita abiri y’umuhondo. Uyu mukino ni uwo ku munsi wa Gatandatu wo mu Itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Mexique na Canada.
Bizimana yabonye ikarita ya kabiri nyuma yo gukinira nabi rutahizamu wa Nigeria, Victor Osimhen, ubwo Amavubi yatsindwaga na Super Eagles ibitego 2-0. Ikarita ya mbere yayibonye mu mukino u Rwanda rwatsinze Lesotho 1-0 muri Kamena 2024.
Kubura Bizimana ni igihombo gikomeye ku mutoza Adel Amrouche, kuko ari umukinnyi ngenderwaho. Amrouche azasabwa gushaka umusimbura mu bakinnyi bo hagati bafite mu mwiherero. Bizimana yari yitabajwe mu mikino yose y’amarushanwa aheruka.
U Rwanda ruzakina na Lesotho rusabwa gutsinda kugira ngo rusatire Afurika y’Epfo na Bénin. Kuri ubu, Afurika y’Epfo ni yo iyoboye Itsinda C n’amanota 10, ikurikiwe na Bénin ifite 8, mu gihe Amavubi afite amanota 7 imbere ya Nigeria ifite 6.