Bavuga ko urukundo rumeze nk’ururabo rutoha iyo rwuhiwe .Niyo mpamvu abakundana bagomba guhora barubagarira bakarusukira kugirango rudasaza.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amwe mu magambo wabwira uwo wihebeye akibyuka maze akirirwa ameze neza.
Ijoro rirakeye, isi itangiye urugendo rwayo, imigezi nayo ikomeje inzira zayo. Nanjye rero nzinduwe no kukwifuriza umunsi mwiza n’amahirwe yose.
Ijoro rirashize, umunsi uratangiye. Aya magambo akeshe mumaso hawe nkuko izuba rikesha umunsi. Ugire umunsi mwiza Rukundo rwanjye.
Kamarayika kanjye, akira indamukanyo yanjye yera kurusha isimbi, ishyushye kurusha iziba, iryohereye kurusha ubuki. Ikuzanire ibyishimo n`umunezero uyu munsi wose. Ndagukunda
Nifuzaga kukubwirako wuzuiye ibitekerezo byanjye. Ndashaka kuryoshya umunsi wawe. Ugire umunsi mwiza .
Kubaho mu rukundo, ni ukubaho neza. Nkwifurije umunezero wose kibasumba. Dutahe cyane kandi ndagukunda byo gusara. Umunsi mwiza.
Ndakangutse nsanze ibitekerezo byanjye wabitwaye,Uri inkingi y`isi ntuyemo. Aka ka sms nako kukubwirako mpora ngutekereza. Bisous kandi umunsi mwiza.
Nkanguwe n’umutima utera cyane ugushaka. Ugire umunsi mwiza mukunzi. Ndagukunda cyane.
Bacuruzi b’indabo….!! Mumpitiremio indabo nziza za rose nzitume kumukunzi zijye kumwifuriza umunsi mwiza.
Waramutse mukundwa, naraye ngenda ijoro ryose ngo buke ngeze kutunwa twawe, maze nguhe akabizu ko kukwifuriza umunsi mwiza. Ndagukunda nta buryarya.
Umunsi mushya uratangiye, kanguka umukunzi wawe musangire ibyishimo n`umunezero. Wirirwe neza byishimo byanjye.