in

Kaneza Hugo Denzel: Byinshi ku rugendo rw’umukinnyi ukiri muto ufite inzozi zo Kugera Ku rwego rwo hejuru muri Volleyball

Kaneza Hugo Denzel umukinnyi w'ikipe y'Igihugu ya bato muri Volleyball avuga ko Se ariwe soko ya byose

Kaneza Hugo Denzel ni umwe mu bakinnyi bakiri bato mu mukino wa volleyball, ufite impano n’umurava wihariye. Uyu mukinnyi wiga mu mwaka wa gatanu (Senior 5) kuri World Mission High School, avuga ko urukundo rwe ku mukino wa volleyball rwakomotse ku nzozi n’umurava mu kumukurikira papa we, wari umukinnyi ukomeye ndetse n’umutoza w’umukino wa volleyball. Mu kiganiro yagiranye na Yegob, Kaneza yagaragaje ko gukunda volleyball atari impanuka ahubwo byaturutse ku buryo yamenye umukino kuva akiri muto, cyane cyane abona uburyo abakinnyi basabanye neza bakina, kandi bakagaragaza imikoranire mu kibuga.

Kaneza avuga ko papa we ari we wamufashije kumenya gukunda uyu mukino ndetse akaba n’umugira inama mu nzira yo kugera ku nzozi ze. Yagize ati: “Papa wanjye yari umukinnyi w’umuhanga, nabonaga uburyo akina ashishikaye, ndetse n’umwitozo w’ukwiyungura impano ye. Ibyo byatumye nifuza gukina volleyball.” Kuba yari afite umubyeyi umaze igihe kinini mu mukino byamufashije kubona agaciro ko kwitanga no gukunda ibyo akora.

Kaneza yatangiye gukina volleyball mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, ubwo yigaga muri St. André i Nyamirambo. Nubwo atari mu gihe kinini cy’amahugurwa cyangwa kugera ku rwego rwo hejuru, yasobanukiwe ko kugira impano ari kimwe, ariko gukora cyane no guhora wiga ari byo bizamugeza ku ntera ndende. Akimara gukina, yahise yinjira muri APERUGUNGA VC, aho yakomeje kugira uruhare mu mikino y’ingenzi. Imyanya ahanini akina ni Left Attacker (Receiver) ndetse na Opposite Attacker (Right Attacker), aho ahamya ko akunda cyane gukina mu mwanya wa Left Attacker cyangwa Receiver.

Kaneza yavuze ko umukinnyi afata nk’icyitegererezo ari Mutabazi Yves, umukinnyi ukomeye ukina muri KEPLER VC. Yishimira uburyo Mutabazi abasha gukina neza kandi akagira imbaraga zidasanzwe mu kibuga. Yagize ati: “Mutabazi Yves ni umukinnyi ukomeye nkunda cyane, kandi inzozi zanjye ni ugukina mu ikipe imwe na we, kugira ngo nige byinshi kuri we.” Uyu mugambi w’uko yifuza gukina na Mutabazi Yves ni kimwe mu byerekana umwete afite wo kugera ku ntego.

Intego Kaneza afite ni ukugera kure mu mukino wa volleyball, aho yifuza gukina ku rwego rwo hejuru nk’uko papa we yabimubwiye. Yafashe gahunda yo kuzajya abigeraho, kuko afite icyizere ko ibyo yize no gukunda umukino bizamufasha kugera ku ntego zose afite. Avuga ko gukina neza bitari gusa ku rwego rw’umukinnyi, ahubwo ngo yifuza kuba urugero rwiza ku bakinnyi bakiri bato. Yagize ati: “Gukora cyane no gukunda ibyo ukora bizagufasha kugera ku ntego zawe, nifuza kuba urugero rwiza ku bashaka kugera ku rwego rwo hejuru mu mikino.”

Kaneza Hugo Denzel ni umukinnyi utanga icyizere ku bakiri bato bafite inzozi zo kwinjira mu mikino, cyane cyane muri volleyball. Uyu mukinnyi w’umuhanga akomeje kwitwara neza kandi afite icyerekezo cyo gukomeza gutera intambwe mu mukino wa volleyball, yifuza kuzagera ku ntera ndende, kandi azwiho kuba urugero rwiza rwo gukora cyane no gukunda ibyo ukora.

Kaneza Hugo Denzel umukinnyi w’ikipe y’Igihugu ya bato muri Volleyball avuga ko Se ariwe soko ya byose

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Dreamsicle”: Maren Morris yambitse Umuziki ibikomere bye mu ruvange rwa Pop nshya

Ubukene buravuza ubuhuha muri Rayon Sports, abandi bakinnyi barasaba kuyisohokamo , “Ibi ni byo twari twarategereje ku bayobozi bashya ba Rayon?

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO