in

Kandi na we wasanga uvuga ko ukiri umwana: Dore ibintu bizakwereka ko ushaje utakiri umwana

 

Abantu benshi bakunze kuvuga ko bakiri bato kandi mu by’ukuri imyaka yaratangiye ku basiga.

Dore ibimenyetso simusiga bizakwereka ko wakuze utakiri umwana:

1. Niba waratangiye Primary bakakubwira ngo nyuza akaboko inyuma ukore ku gutwi kw’ibumoso nshuti menya ko na we washaje rwose utangire kwitwara nk’abakuze.

2. Niba waratangiye amashuri umwarimu w’umugabo wabigishaga mu mwita Monsieur umugore mu mwita Maitresse na we menya ko utakiri umwana rwose.

3. Niba bamwe mu banyeshuri mwiganye harimo abashatse abagabo abandi bagashaka abagore wowe ukaba ukiraho utaragira icyo wibwira menya ko na we washaje.

4. Niba warabonye inoti y’ijana iriho Nyiraneza ahetse Rubaduka menye ko ushaje rwose utakibarizwa mu bato.

5. Niba warigeze uteka ibijumba n’amateke muri runonko na we rwose menya ko ushaje uharire abato kuko imyaka yaragutwaye.

6. Niba waraririye ku isahani y’igiti ya Kinyarwanda yitwa imbehe wowe tangira witwaze agakoni kuko urakuze rwose.

7. Niba warize umuvugo witwa ‘Uri mwiza Mama’ wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza menya ko ushaje.

8. Niba warize isoma rya Geography umurwa mukuru w’igihugu cya Tanzania witwa Dodoma na we menya ko udakwiye kwigereranya n’abato.

9. Niba warabonye abakinnyi barimo Pelé na Maradona bagikina umupira w’amaguru rwose na we ukwiye guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru.

10. Niba warariye umutsima w’amasaka witwa rucakarara umva rwose menya ko ushaje ahubwo utangire kwirinda kwanduranya.

Ibi ni bimwe mu bintu bishobora ku kwereka ko ushaje utakiri umwana.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Lionel Messi ahazaze he mu mupira w’amaguru yahahariye Imana

Hertier Luvumbu yaryohewe cyane n’imikinire y’umukinnyi wa Rayon Sports abafana bahoraga basaba Haringingo Francis ntamukinishe