in

Kamonyi: Umusore ushinjwa gusambanya mwinshywa we w’imyaka 7 yatorotse yambaye amapingu

Mu karere ka Kamonyi umurenge wa Musambira haravugwa inkuru y’umusore witwa Bananabagabo Reonard ufite imyaka 30 y’amavuko wasambanyije umwana w’imyaka 7 y’amavuko wari umwishwa we.

Uyu musore yaje gufatwa n’abadaso bo muri uwo murenge maze bamwambika amapingu bamujyana ku murenge maze bamucungisha umuzamu ucunga umitekano ku murenge wa Musambira.

Gusa byageze mu ijoro maze umo musore aza gutoroka ajyana n’amapingu, Tv1 dukesha iyi nkuru yavuganye n’umuyobozi w’umurenge wa Musambira niba azi iki kibazo maze amusubiza ko ikibazo bakizi.

Yakomeje avuga ko bari gushakisha aho uyu musore yaba yihishe hose, gusa bari kwibaza niba agifite amapingu aho yatorokeye gusa bagacyeko ko hashobora kuba hari uwamufashije gucika.

Akomeza avuga ko kandi bagiye gukurikirana abo badaso bamwambitse amapingu babazwe aho bayakuye dore ko nta mudaso wemerewe gutunga amapindi kandi bari buze gukurikirana neza ucunga umutekano agasobanura ukuntu uyu musore yamucitse kanda yambaye amapingu akanaza kuyacikana

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

« Miss w’ibihe byose, ndagukunda ukaba umwe! » – Ifoto ya Miss Aurore Mutesi yavuzweho byinshi kuri instagram

DJ Dizzo uherutse gutangaza ko asigaje iminsi mike ku isi ubu yavuze aho agiye gutaramira